Print

Ese ubona iyi myambarire yitwa ko igezweho ku bakobwa ikwiye ?

Yanditwe na: Muhire Jason 3 May 2018 Yasuwe: 2761

Uko imyaka ishira indi igataha usanga hari ibintu byinshi bigenda bihinduka mu ngeri zose z’ubuzima, gusa izi mpinduka usanga rimwe na rimwe abantu batazibona kimwe ndetse ugasanga zirakurura impaka mu muryango nyarwanda. Impinduka mu myambarire y’abakobwa ni kimwe mu bikunda gukurura izi mpaka.

Hari aho usanga mu miryango ababyeyi bakunda gushwana n’abana babo kubera imyambarire cyane cyane bababuza kwambara utwenda tudo tubahambiriye umubiri wabo nyamara abana bo bakabashwishuriza basizwe n’itera mbere bavuga ko ibyo bambaye aribyo bigezweho .

Akenshi iyo umukobwa/umugore yambaye ingutiya (ijipo) ngufi usanga abagabo/abasore bahindukira bakamureba ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko abateye irari ariko ntibinababuze kumwibazaho bavuga ko yataye umuco.

Mu muryango nyarwanda hari aho usanga abakobwa bambara imyenda migufi bibasirwa cyane ndetse bamwe bakavuga ko inteko y’umuco n’ururimi ikwiye kubihagurukira ikagira ingamba ifata zatuma bitarushaho gufata intera ndende.

Umugabo uri mukigero cy’imyaka 45 waganiriye n’ UMURYANGO yavuze ko bamwe mu babyeyi babo babigiramo uruhare kuko abana babo rimwe na rimwe bajya gusohoka mu inzu iwabo babonye uko bambaye cyangwa rimwe na rimwe ugasanga n’umubyeyi we akunze kwiyambika iyo mwenda .

Yagize ati "Erega byose bipfira ku babyeyi babo! Ni gute umwana asohoka mu nzu yambaye akenda kagufi ukamureka akagenda? Gusa nanone uzitegereze hari ababyeyi usanga nabo biyambarira utwenda duteye isoni, Nonese nk’uwo mubyeyi azigisha iki umwana we ? Muri rusange njye sinkunda kubona umubyeyi/umukobwa wambaye utwo twenda tugufi kuko biba bisebetse rwose."

Ese wowe ubona impamvu nyamukuru ituma abakobwa bikigihe biyambika imyenda migufi iterwa niki ?

Byaba biterwa n’ababyeyi babo nkuko uyu mugabo twaganiriye yabitangaje?