Print

Umugabo yishe umugore we amukubise ipanu mu mutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2018 Yasuwe: 1371

Uyu mugabo yishe uyu mugore we akoresheje ipanu arangije ahita ajya kwishakira indaya ndetse no kunywa ibiyobyabwenge nkuko umwe mu batangabuhamya wabonye uyu mugabo nyuma yabibwiye urukiko.

Bakundanye kuva bakiri bato ariko umwe yishe undi

Grainger yemereye urukiko ko yishe umugore we Simone atabishaka kuko yamukubise ipanu ari kwirinda,kuko barimo barwana ndetse ko uyu mugore yamusatiriye ashaka kumutera icyuma.

Aba bombi bakuze bakundana ndetse abaturanyi babo batunguwe n’uko umwe yishe undi, cyane ko bari bamaze kubyarana abana babiri.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uyu mugabo yakubise ipanu umugore we inshuro nyinshi mu mutwe kugeza amuhitanye.