Print

Nyanza: Bakora urugendo rurerure bajya gushyingura ababo bitabye Imana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 May 2018 Yasuwe: 714

Abenshi mu batuye mu karere ka Nyanza iyo bagize ibyago bavuga ko bashyingura mu irimbi rusange rya Nyanza ririherereye mu Murenge wa Busasamana, gusa abari mu Mirenge ya Kure harimo no mu Murenge wa Mukingo bavuga bakora urugendo rurerure bagiye gushyingura mu irimbi rya Nyanza, ruri mu bituma bamwe bahitamo guhita bashyingura mu ngo kubera ubushobozi bucye.

Nubwo batatwemereye gufata amashusho y’imva z’ababo bashyinguye, bemeza ko gushyingura mu ngo batabikunda ndetse ko bifite ingaruka, akaba ariho bahera basaba ko ubuyobozi bwagakwiriye gushaka imva rusange hafi.

Muganamfura Sylivestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mukingo avuga ko hari igitekerezo cyo gukorana na koperative ibishinzwe mu Murenge wa Busasamana ariko ntiyerekana igihe iki gitekerezo kizashyirwa mu bikorwa.Ibi ngo bidashobotse haba hasigaye uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere.

Src: Radio10