Print

Marina mbere yo gukorerwa indirimbo yabanje gutsindira ama unite yo guhamagara kuri radiyo

Yanditwe na: Muhire Jason 3 May 2018 Yasuwe: 1939

Marina Deborah umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakunzwe hano mu Rwanda nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zirimo , Byarara bibaye , Tubisubiremo, Like that , Decision , Marina yatangaje inzira yaciyemo kugirango ahabwe amahirwe yo gukorerwa indirimbo ko byanyuze mu kiganiro kimwe gitambuka kuri radio hano mu Rwanda aho baririmbaga bagahembwa ama unites yo guhamagara .

Yavuze abakunzi biyo radiyo bahagamagaraga bakaririmba maze urushije abandi agatsindira ama-unites yo guhamagara. Ari nabyo byamuhaye amahirwe ubwo yaririmbaga agatsina gusa agahura n’ikibazo cyuko batamuhembye ama unite yatsindiye hashize iminsi ashaka numero ya Uncle Austin ngo amubaze impamvu batamuha ibyo yatsindiye kuko hari hashize iminsi myinshi batamuha igihembo cye Austin ngo yamubwiye ko amwibuka ahubwo yari yarabuze numero ye ngo amuvugishe.

Yagize ati “Ati “Twaravuganye ambwira ko yari yarambuze, yahise ambwira ngo biriya nta kigenda tubireke ahubwo ngo reka amfashe anyinjize mu muziki kuko yambwiraga ko yumvishe mfite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba. Narabyemeye kuko nanjye kuva mu bwana bwanjye nakundaga kuririmba kuko na hantu nasengeraga ninjye wateraga indirimbo muri Chorale.

Uncle Austin yamujyanye muri Studio ya Monster Records bakora indirimbo ya mbere yitwa “Byarara bibaye.
Marina byaje kumuhira kuko iyo ndirimbo abifashijwemo na Austin yaje kumenyekana kugera aho Bad Rama yahise amusinyisha muri Tha Mane ari naho abarizwa magingo aya.