Ni abakozi bakorera muri iki kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, ahari urwuri rw’ahahozwe hitwa isar Songa,bakoramo imirimo yo kwita ku nka z’iki kigo RAB ,aho bavuga ko bakoze imirimo irimo guhinga ubwatsi,abashumba baragira inka ndetse n’abazirarira ngo badaheruka guhembwa uku kwezi kukaba kubaye ukwa 5.
Kumara igihe kingana uku badahembwa ngo byabateje ibibazo by’imibereho kandi bitwa ko bakora,aho bifuza guhabwa aya mafaranga bakoreye muri iki kigo.Cyakora ngo bijejwe kuzayahabwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha gusa ngo nibitagenda uko biteguye guhagarika imirimo
Ubuyobozi ba RAB zone y‘amajyepfo ntacyo bwifuje gutangaza kuri iki kibazo.
Ikibazo cyo kudahembwa aba bavuga ko bakigejeje ku murenge,ariko tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi RWAMUCYO Prosper yatubwiye ko icyo kibazo abakozi bakwiye kuzajya ku murenge bitwaje ibigaragaza uwo mwenda ndetse n’amasezerano,maze umurenge ukabiheraho ubabariza RAB.
Aba bakozi bavuga ko mu gihe bita ku matungo y’iki kigo RAB akazi bavuga ko kavunanye,batagakwiye kumara amezi bavuga ko arenga ane badahembwa,kandi ngo na bo baba baraje gushaka imibereho,binyuze mu guhemberwa akazi bahawe muri iki kigo.
TV1
Iyi nkuru ntisobanutse rwose. Nta mukozi was RAB udahembwa? Abavugwa ni abakozi ba Rwiyemezamirimo ufitanye contract na RAB. Mwakabaye mureba ibiri muri contract mukavugisha Rwiyemezamirimo akabasobanurira.
Mu Rwanda nta kigo cya leta na kimwe kigikoresha ba nyakabyizi rwose!!
Mwaramutse! Ngirango aba bakozi ntibasobanuriye neza umunyamakuru kuko RAB igirana amasezerano na Rwiyemezamirimo akaba ari we ukoresha bariya bakozi. Kudahembwa bituruka ku mikorere mini ya Rwiyemezamirimo