Print

Nyirabasare waririmbwe na Orchestre Impala yitabye Imana

Yanditwe na: Muhire Jason 4 May 2018 Yasuwe: 1894

Ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Gicurasi 2018 ,nibwo abakozi b’ umurenge wa Shyorongi bamwitagaho umunsi ku munsi bavuze ko Ayirwanda Monika yitabye Imana afite imyaka 100.

Uyu mubyeyi atashye akuze cyane .Yavukiye muri Komini Rutonde, Perefigitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru aho yimukiye ubwo yaraturutse kuri Base agace azwimo cyane ndetse banamwitirira.

AYIRWANDA Monika mu gihe yari agihumeka yavuze ko Amateka ye yo guheka umwana mu ngutiya nawe byamutunguye kuko yabonye Imana imuvana mu rugo ahetse umwana mu ngutiya gusa kubw’amahirwe umwana nacyo yabaye bitewe n’ ishyamba yaraye ajyendamo aho mu gitondo cya kare abantu babyutse bajya kumushaka bamukura mu ishyamba.

Yagize ati ” Nabonye Imana inkura mu rugo […] mva mu rugo kandi nari mpetse n’umwana, umwana ntacyo yabaye […] Navuye mu rugo meze nk’iigishushungwe, kandi ndara mu ishyamba. Naraye mu ishyamba ndi kugenda mbona umwana ntacyo abaye, abantu mu gitondo baza kunshaka […] ni uko bantarura mu ishyamba.”

Icyo gihe Nyirabasare yakomeje avuga ko iyo bari kumuririmba ngo yumva afite ubwoba buvanze n’isoni .