Print

Burundi: Bwahagaritse BBC n’ Ijwi ry’ Amerika habura iminsi mike ngo hatorwe referendumu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 May 2018 Yasuwe: 817

Ikigo cy’ itumanaho mu Burundi NCC cyatangaje ko radio Ijwi ry’ Amerika na BBC byahagaritswe ku butaka bw’ iki gihugu mu gihe cy’ amezi 6 ku mpamvu zo kudakora kinyamwuga.

Ikinyamakuru cya Le renouveau du Burundi cyahagaritswe amezi atatu naho Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) na Radiyo Isangano n’iyitwa CCIB Fm Plus birihanangirizwa.

NCC yagize iti “ Radio mpuzamahanga ‘ BBC y’i Londres n’Ijwi rya Amerika(VOA) zihagaritswe mu gihe cy’amezi 6 kuvugira ku butaka bw’u Burundi guhera tariki ya 7 Mata 2018 , bitewe n’uko zitubahirije itegeko ryerekeranye n’itangazamakuru n’amahame ngengamyitwarire agenga uyu mwuga.”.

Repuburika iharanira demukarasi ya Congo RDC nayo yahagaritse ibikorwa bya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) ku butaka bwayo.

U Burundi buhagaritse aya ibi bitangazamakuru bunihanangiriza ibindi buvuga ko bidakora kinyamwuga mu gihe tariki 17 Gicurasi 2018 aribwo hateganyijwe kamarampaka itavugwaho rumwe bivugwa ko ariyo kongerera Perezida Nkurunziza Pierre izindi manda.

Ubukangurambaga kuri iyi kamarampaka bumaze iminsi mike butangiye aho ishyaka CNDD FDD ari naryo riri ku butegetsi rinafite abayoboke benshi rishishikariza Abarundi kuzatora ‘Yego’.