Print

Mohamed Salah yatangaje byinshi kuri Ronaldo bazahanganira I Kiev

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2018 Yasuwe: 2801

Mu kiganiro Mo Salah yagiranye n’ikinyamakuru Bein nyuma yo gusezerera AS Roma bayitsinze ibitego 7-6 mu mikino yombi,yabwiye abanyamakuru ko adakina wenyine muri Liverpool ndetse ibyo bagezeho babikoze nk’ikipe.

Yagize ati “Ntabwo umukino wa nyuma Mohamed Salah azaba ahanganye na Cristiano Ronaldo.Nkinira ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi beza.Twageze ku mukino wa nyuma kubera gushyira hamwe nk’ikipe.Ntacyo nakora ndi njyenyine.

Mohamed Salah yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’umunya Afurika wabashije gutsinda ibitego 10 mu mwaka umwe wa UEFA Champions League ndetse agomba guhangana na Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego 15 uyu mwaka.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Liverpool uzabera I Kiev Taliki ya 26 Gicurasi 2018.