Print

Umugore yazengurukijwe isoko ryose akubitwa afatwa n’amafoto yambaye ubusa azira inkoko 8 yaramaze kwiba[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2018 Yasuwe: 5706

Umugore yafatiwe mu isoko amaze kwiba inkoko zigera ku munani amaze kuziba, abanyesoko bamwogeraho uburimiro, baramukubita banamwambura ubusa isoko ryose rirahurura.

Nkuko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ngo uyu mugore wari usanzwe akora umwuga wo kwiba, yafatiwe mu isoko amaze kwiba inkoko 8.

Ibi byabereye mu gace ka Edo, ni mu gihugu cya Benin, ubwo uyu mugore yazaga mu isoko riri mu gace ka Edo, akiba inkoko z’abacuruzi maze agafatwa amaze kwiba izigera ku umunani.

Ubwo yafatwaga rero abacuruzi ntibabashije kumworohera kuko baramukubise biratinda bigera n’aho bamwambura ubusa, bamuzengurutsa isoko ryose yambaye ubusa, abantu barahurura ari nako bafata amafoto.