Print

Dore ubukwe bukomeje kuvugisha abantu benshi ibitandukanye bitewe n’imiterere y’umubiri wabo idasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2018 Yasuwe: 12412

Umukwe n’umugeni bivugwako ari abo mu gihugu cya Nigeria, bahuruje imbaga y’abantu hirya no hino ku mbuga nlkoranyambaga, kubera imiterere yabo idasanzwe basa nk’abahuriyeho bombi, kuburyo buri wese ubabonye afata umanya wo kubitegereza akagira icyo abavugaho nk’uko bikomeje kugaragara.

Uyu mukwe n’umugeni we bifotoje aya mafoto ubwo bari bakoranye ubukwe bamaze gusezerana kwibanira akaramata nk’abandi bose, barangije amafoto yabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga, atangira kusakara hose ari na ko akomeza gutuma abantu benshi bayibazaho mu buryo butandukanye.

Ubwo rero aba bombi bamaraga gusezerana imbere y’amategeko, abenshi mu bababonye bakomeje kubavugaho byinshi bitandukanye, binaturutse ahanini k’uwashyize amafoto yabo kuri Facebook yibaza niba aba bombi bashobora kubana, agendeye ku miterere y’umubiri wabo bigaragarako no mu buzima busanzwe bashobora kuba bafite n’utundi tubazo. Abenshi mu butumwa bakomeje kugenda bohereza babasabiye umugisha n’ubufasha buturutse ku Mana.


Comments

ange uwase 6 May 2018

ubu njye ndumiwe!!journalist kabisa mujye mureka ibikabyo.ikidasanzwe kuri bo ni ikihe koko!?


peter 5 May 2018

Ubu aba bantu babaye iki?