Print

Michael Jackson agiye kongera kugaragara ku rubyiniro ashimisha abakunzi be?

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 May 2018 Yasuwe: 4478

Mu gihe cya vuba itsinda The Jacson ryahoze ari The Jacson 5 rizakore igitaramo mu gihugu cy’ Ubwongereza, iki gitaramo gisozwa nibwo abakunzi ba Michael Jacson bazonera kumubona aririmbana ba bagenzi nyuma y’ imyaka 9 yitabye Imana.

Tito Jacson yasobanuriye The Daily Express uko bizafa byifashe ati “Twatangiye uburyo bwa hologram kandi nta mikino irimo. Tuzaba dufite Michael Jackson mu buryo bwa hologram, azaba ari kumwe natwe ku rubyiniro”

Iri tsina rikomeza rigira riti “Ntabwo ari inzozi ni ukuri. Turashimira tekinike ya hologram ku bw’ ijwi ryiza rya Michael Jackson twumva. Ibi byatangiye gutegurwa Michael Jackson akimara gupfa. Nyakwigendera Michael Jackson ONE azaririmbana mu ruhame n’ umuryango we bidatinze imbere y’ abakunzi be”

Michael Jackson yavutse tariki 29 Kanama 1958 apfa tariki 25 Kamena 2009 aguye mu mugi wa Los Angeles. Yari umuririmbyi, umubyininnyi, umwanditsi w’ indirimbo n’ ibitabo w’ umunyamerika.


The Jacson 5 yahindutse The Jacson