Print

Abanyarwanda bakomeje kungukira ku bikorwa by’ ingabo z’ u Rwanda mu iterambere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 May 2018 Yasuwe: 1710

Ni muri gahunda ngarukamwaka y’ ingabo z’ u Rwanda aho izi ngabo zegera abaturwanda bagafatanya mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho yabo abarwaye indwara zananiranye nabo ingabo z’ u Rwanda zikabavura.

Mukandekezi Theresia umuhinzi wo muri aka karere yabwiye itangazamakuru ko kuba ingabo z’ u Rwanda zibegera bagafatanya imirimo y’ ubuhinzi ari ikimenyetso cy’ ubushuti buri hagati y’ abaturage n’ ingabo.



Yagize ati “Kuba ingabo zaje hano bitwongera umurava, turimo kubaganiriza ubuzima bwacu buciriritse tukabiyumvamo, ni inshuti nziza cyane.Twizeye ko uyu mubano n’ ubufatanye bizatuma turandura imirire mibi”

Tariki 20 Mata 2018 ubwo ibikorwa by’ ingabo z’ u Rwanda mu iterambere hahinzwe hegitari 57.3 z’ ibijumba na hegitari 137.6 z’ ibirayi mu gihugu hose.

Abasirikare b’ inzobere mu Buvuzi muri iyi gahunda y’ ingabo z’ u Rwanda mu iterambere muri iki cyumweru barimo kuvura abarwayi mu bitaro bya Ntarama mu karere ka Bugesera.


Karekezi Cassien w’ imyaka 65 uvuga ko amaranye ikibyimba imyaka itanu atanga amafaranga ngo arebe ko yakira yishimiye ko ingabo z’ u Rwanda zamubaze ndetse ngo atangiye koroherwa.

Yagize ati “Natakaje amafaranga nshaka umuganga w’ inzobere wamvura. Ku bw’ amahirwe naje hano mpasanga abadogiteri b’ abasirikare ndishimye bambaze nabagiwe hafi yo mu rugo, ndumva ndimo koroherwa”

Abasirikare bazakomeza kuvura abarwayi mu bitaro bya Ntarama kugeza mu mpera za Nyakanga.

Abarwayi bamaze kuvurwa mu gihugu hose barenga 9,400 , abagabo bamaze gusiramurwa barenga 11 000 naho abipimishije agakoko gatera SIDA ku bushake ni 795. Abasirikare kandi bamaze gusana amazu 135 no kubaka ubwiherero 356 utaretse no gufasha abaturage gukora isuku aho batuye.