Print

Karongi: Umusozi wiyashije wangiza amazu 16 y’ abaturage [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 May 2018 Yasuwe: 8424

Iki kiza cyabereye mu Kagari ka Kabaya, Umudugudu wa Karambo. Abaturage batunguye no kubona inkangu idasanzwe bavuga ko iheruka kuba mu 1963. Ngo icyo gihe abaturage bakuwe mu byabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Murundi Mudacumura Aphrodice yabwiye itangazamakuru ko barimo kubarura ibyangijwe n’ icyo kiza ngo abaturage bahabwe ubufasha.

Yagize ati “Ni ibiza bidasanzwe, imisozi yacitse inkangu, bituma inzu ziyasa, ntituzi icyabiteye. Byavuye ku musozi umwe bijya kuwundi.”

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe ibiza muri MIDMAR Philppe Habinshuti yavuze ko ikibazo bakimenyetse ndetse ko bohereye umukozi kujya kureba uko bimeze, no kureba ubufasha abaturage bakeneye ubwo aribwo.




Amafoto : Kigalitoday