Print

Uyobora ba mukerarugendo yaciwe ukuboko n’imvubu ari kubatabara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2018 Yasuwe: 4080

Uyu mugabo uvuka muri Zimbabwe yavuze ko ubwo yari atwaye ubwato ari kumwe na ba mukerarugendo mu mugezi wa Zambezi,batewe n’imvubu yari yasaze ikubita ubwato abuhubukano ihita imufata umutwe ntiyamwica ahubwo imuca ukuboko ndetse imusigira ibikomere birenga 39.

Imvubu yaciye ukuboko Paul

Paul yavuze ko iyi mvubu yabateye bari mu bwato igakuramo mukerarugendo bari kumwe, gusa nk’umuntu ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo yahise ajya kumutabara ihita imufata umutwe.

Iyi mvubu yaramumize birayinanira niko kumujunya hejuru kugira ngo imumire ihereye ku maguru biranga niko kumuca ukuboko muri iyi ntambara.

Uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya kuko atashoboye kugera ku mbunda yari yitwaje yagombaga kumufasha kugira ngo yitabare mu gihe batewe n’igikoko.

Paul yibasiriwe n’imvubu

Paul yagize ati “ubwo yari imaze kumfata,nagerageje ibishoboka byose nyikubita amakofe,ndayishwaratura ariko ntibyagira icyo bitanga.Yanjugunye mu kirere irongera iramfata.Nagerageje gufunga umwuka ubwo yajyanaga munsi y’amazi ntiyanyica gusa umwe muri bagenzi banjye wagerageje kuntabara anyinjiza mu bwato yararohamye.

Paul yabwiye The Sun ko iyi mvubu ikimara kumuca ukuboko, yagerageje kwihanganira amasaha 8 kugira ngo bagere ku bitaro byari hafi,ariko uburibwe yari afite bwatumye yifuza kwiyahura mu mazi.

Yagize ati “Nari mfite ibisebe ahantu hose,mu ijosi no ku maboko .Numvaga nshaka gupfa kuko siniyumvishaga ko hari ikiremwamuntu cyakwihanganira uburibwe nari mfite.”

Kugeza ubu,imvubu niyo nyamaswa yica abantu benshi kurusha izindi zose kuri uyu mugabane wa Afurika.