Print

Minnaert yatangaje impamvu yatumye Rayon Sports inanirwa gutsinda Gor Mahia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2018 Yasuwe: 3151

Minnaert waherukaga gutangaza ko bagomba gutsinda imikino yose yo mu rugo,yatangaje ko kunganya na Gor Mahia byatewe no kutamenyera amarushanwa ya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yananiwe gutsindira Gor Mahia imbere y’abafana babo

Yagize ati “Twakinnye neza gusa mu gice cya mbere twiraye cyane,bituma dutinda kwinjira mu mukino kubera ko ari inshuro ya mbere dukinnye imikino yo kuri uru rwego.Twizeye kwitwara neza mu mikino iri imbere.

Rayon Sports yanganyije igitego 1-1 na Gor Mahia mu mukino wa mbere wo mu itsinda D mu irushanwa rya CAF Confederations Cup nyuma y’aho Kagere Meddie yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia,Rutanga Eric akaza gutsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura.

Ikipe ya USM Alger yanyagiye Young Africans ibitego 4-0,mu wundi mukino wo mu itsinda D.Ibitego birimo n’icyatsinzwe n’umunyezamu w’iyi kipe yo muri Algeria.

Ku wa 16 Gicurasi 2018, nibwo Rayon Sports izakina umukino wa kabiri wo mu itsinda,izasuramo Young Africans I Dar Es Salaam.