Print

DJ Khaled yibasiriwe n’ibyamamare kubera kwamagana imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2018 Yasuwe: 1824

DJ Khaled yatangaje aya magambo mu mwaka wa 2015, ubwo yari mu kiganiro n’imwe mu maradiyo yo muri USA none aya majwi ye yongeye gusakara muri USA uyu muco wogeye cyane, byatumye yibasirirwa bikomeye n’ibyamamare birimo na Dwayne Johnson (The Rock),uzwi cyane muri Cinema no mu mikino njyarugamba.

DJ Khaled yavuze ko abagore bagomba gufata abagabo babo nk’abatware gusa atazigera akora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’umugore we Nicole Tuck bamaranye imyaka 11 ndetse bakaba bafitanye umwaka umwe.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba akora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’umugore we, DJ Khaled yagize ati “Sinshobora kubikora.ibyo bintu sinshobora kubikora.Abagore bagomba gufata abagabo babo nk’abatware.”

Bamwe mu byamamare nka Dwayne Johnson bakoresheje Twitter bamagana ibyatangajwe n’iki cyamamare, aho bavuze ko atazi ibigezweho,abandi basaba ko yasabirwa amasengesho,abandi bamusaba gukura,n’ibindi.

DJ Khaled azwi mu ndirimbo zitandukanye nka All I do is win,One hundred millions dollar,z’izindi.

Bimwe mu byamamare byibasiriye DJ Khaled:



Comments

giyo 7 May 2018

Mbolo simama, akili poteya