Print

Ndereyehe wagize uruhare muri Jenoside ayobora ISAR ntarabiryozwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2018 Yasuwe: 5562

Byatangajwe n’Umujyanama w’ umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Philbert Rutagengwa.

Rutagengwa yabivugiye mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba ISAR bishwe muri Jenoside wabereye mu karere ka Huye mu mpera z’ icyumweru gishize.
ISAR ni kimwe mu bigo bitatu byahujwe bikabyara ikigo cy’ igihugu cy’ ubuhinzi n’ ubworozi RAB.

Ndereyehe kuri ubu uri mu Buhollande nk’ uko byatangajwe na The New Times avuka mu cyahoze ari komine Cyabingo , Perefegitura ya Ruhengeri mu ntara y’ amajyaruguru.

Uyu Ndereyehe ngo niwe muhuzabikorwa w’ amatsinda arwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda agifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Rutagengwa yavuze ko Muri Gicurasi 1994 Ndereyehe yandikiye abayobozi ba ISAR abasaba kwigomwa 20% y’umushahara w’ uko kwezi agashyigira umugambi wo kumaraho abatutsi.

Yagize ati “Muri iyo baruwa kandi yavuzemo ko ISAR nk’ ikigo cya Leta igomba gutanga inkunga ingana na miliyoni 1 rwf buri mwicanyi akagenerwa 10,000 rwf bitewe n’ uko yishe”

Yongeyeho ati “Icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza twizeye ko hari ikizakorwa”

Muri 1992 Ndereyehe afatanyije na Ferdinand Nahimana, Dr Eugene Rwamuco, Dr Jean Berchmas Nshimumuremye n’ abandi bashinze agatsiko bakita ‘Cercle des Republicains Progressistes’ gafite intego yo gushishikariza abanyeshuri bigaga I Butare mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda n’ abigaga muri Kaminuza ya Nyakinama ngo binjire muri ako gatsiko gafite intego yo gukora Jenoside.

Abatangabuhamya bavuga ko ubwo Ndereyehe yahab waga inshingano yo kuyobora ISAR muri 1993 yateguye umugambi wo kurimbura imiryango y’ abatutsi bakoraga muri icyo kigo.

Rutagengwa avuga ko Ndereyehe yohererezaga abantu Captain Ildephonse Nizeyimana akabaha imyitozo yo gukoresha imbunda, bikabera muri Junior Military Academy (ESO) i Butare.

Ngo Ndereyehe kandi yatanze imodoka zakoreshejwe n’ abicanyi anagenera ishimwe buri mwicanyi wagombaga kuba yishe abantu benshi muri Jenoside.

Rutagengwa avuga ko ubwicanyi bukomeye bwabaye I Butare Tariki 26 Mata 1994 ubwo abatutsi 300 barimo abagabo , abagore, abana n’ impinja bicwaga ku ibwirizwa rya Ndereyehe.
Ndereyehe yakatiwe igifungo cya burundu n’ urukiko Gacaca tariki 5 Ugushyingo 2008 kubera ibyaha bya Jenoside.

Muri uyu muhango Minisitiri w’ Ubuhinzi n’ ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yavuze ko mu biciwe kuri ISAR rubona harimo ababaga bahahungiye bahizeye amakiriro kuko bari baziko ari ku gicumbi cy’ ubwenge.