Print

Diane Rwigara na Nyina bitabye urukiko bataha bataburanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2018 Yasuwe: 4231

Me Gashabana yasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki kuko hari urubanza afite muri aya masaha mu Rukiko rw’Ikirenga, naho Me Buhuru we avuga ko kuba bahindura itariki nta kibazo.

Diane Rwigara yitabye urukiko yunganiwe nk’ibisanzwe na Me Buhuru Célestin, naho nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri