Print

Ingwe yariye umwana w’imyaka 3 wari ukurikiye umurera nijoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2018 Yasuwe: 3191

Aka kana kitwa Elisha Nabugyere, kasohotse gakurikiye uyu mugore wakareraga wari ugiye hanze mu yindi Lodge yari hafi y’iyo barayemo, niko gufatwa n’iyi ngwe yari itegereje umuntu yisengerera mu bari batembereye muri Pariki ya Queen Elizabeth .

Uyu mugore yasohotse hanze adatekereje ko uyu mwana ashobora kumukurikira,bituma ingwe yica uyu mwana yareraga ubwo yari asohotse amukurikiye.

Uyu mugore wari usize umwana mu nzu,yumvise uyu mwana arimo atabaza asanga iyi ngwe niyo iri kumwica agerageza gutabaza biba iby’ubusa nkuko ushinzwe iyi pariki abisobanura.

Bashir Hangi ushinzwe iyi pariki yavuze ko uyu mugore akimara gutabaza,bahise bakurikira igihuru iyi ngwe yinjijemo uyu mwana,baza kubona umutwe we ku munsi wakurikiyeho.


Comments

zacharie 7 May 2018

birababaje pee imena ikakire mubayo