Print

Abantu basaga 160 basuye inzu ndangamurage ya Paris bambaye ubusa buri buri (AMAFOTO)

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2018 Yasuwe: 4353

Iyi nzu ndangamurage yabaye iya mbere ihaye rugari abantu bakayisura bambaye ubusa, mu rwego rwo kwiyibutsa intangiriro z’ikiremwamuntu ubwo imyenda itari yakaduka.

Benshi mu basuye iyi nzu ndangamurage ni abiga ibijyanye n’ikiremwamuntu (Naturalists) ndetse benshi bemeje ko umuntu nyawe ari uwambaye ubusa.

Aba bahanga mu bijyanye n’ikiremwamuntu bavuga ko kwambara ubusa ari ugusigasira umuco w’abantu ba kera bambaraga ubusa ntacyo bitayeho.

Kugeza ubu benshi baribaza aho isi iri kugana,nyuma yo kubona abakecuru bakuze bambarira ubusa buri buri imbere y’abasore ndetse bagahamagara itangazamakuru rikaza kubafotora.