Print

Gisagara: Umugabo waciye umugore we ijosi yanamuhozaga ku nkeke

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2018 Yasuwe: 2214

Ejo ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 nibo uyu mugabo n’umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu mudugudu wa Sanzu, akagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko muri Gisagara, Intara y’Amajyepfo yamukase ijosi akoresheje icyuma maze ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikongo Jean Damascene Mudahemuka Radiyo Rwanda ko uyu muryango wari usanganywe ibibazo kuko uyu mugabo yahoza umugore we ku nkeke amubaza umunani.

Yagize ati “Saa kumi n’ ebyiri zishyira saa moya z’ umugoroba nibwo twamenye inkuru y’ inshamugongo ko Hishamunda Theogene ufite imyaka 25 yishe uwo bashakanye Uwimana Enatha….U yu mugabo akimara kwica uwo bashakanye yijyanye kuri polisi sitasiyo ya Gikonko”.

Gitifu Mudahemuka yakomeje agira ati “Uyu mugore we ni umuturanyi we wa hafi avuka muri uwo mudugudu, akaba rero yahoraga amubaza umunani ukomoka ku babyeyi be kugira ngo nawe age awuhinga nk’ uko bahinja uwo kwa se”

Ni ubwa mbere bibaye muri uyu murenge nk’ uko byatangajwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa Mudahemuka gusa ngo byabasigiye isomo rikomeye ryo kujya gushaka ingo zifitanye amakimbirane akajya akemuka bitaragera aho umuntu yambura ubuzima mugenzi we.


Comments

15 May 2018

Arikose kuki abagabo bakabije kwica abagore babo uwomutungo utawubonye ntiwakoresha aho ufite ubuse ko yamwishe azawubona.


Nagahinda 7 May 2018

arikose ko mu Rwanda rwacu hakimeje kuba ikibazo cyabashakanye bicana bizagenda gute?abagabo bakomeje kwica abagire bashatse,nabagore bakica abagabo bashakanye,njyewe mbona ububwicanye bumazekugera kurundi rwego rwose bisaba ko hafatwa ingamba zikomeye zoguhashya ikicyorezo