Print

Kamonyi: MINEDUC yatahuye ko abanyeshuri baha abarimu ruswa ngo babigishe neza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2018 Yasuwe: 3767

Iri tsinda ryatahuye ko hari ababyeyi baha amafaranga ibigo ngo abana babo bige kabiri ku munsi mu gihe ubusanze abana biga mu mashuri abanza bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba bitewe n’ umubare muke w’ ibyuma by’ amashuri.

MINEDUC kandi yavumbuye ko hari abarezi babanza gusaba abana amafaranga kugira ngo babigishirize kuri za mudasobwa zatanzwe mu mashuri.

Ibi nabyo ngo bituma mudasobwa zatanzwe kugira ngo abana bazigireho ku buntu, atari ko bikorwa bitewe n’icyo kiguzi abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri basaba.

Umwana wiga kuri rimwe mu mashuri yo murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi agira ati ”Buri wagatandatu no ku cyumweru buri mwana atanga amafaranga 200frw”.

Mugenzi we nawe yakomeje ashimangira ko mudasobwa batazigiraho ku buntu, ahubwo ngo hari n’abana basabwa amafaranga 500Frw.

Umukozi ushinzwe ibipimo mu kigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro(WDA), Habimana Theodore uri mu bakora ubukangurambaga bwa MINEDUC, yamaganye iyi myifatire y’abarimu.

Habimana agira ati ”Ibi byo gusaba amafaranga abanyeshuri kugira ngo bige kabiri cyangwa bigire kuri mudasobwa ntabwo byemewe, Polisi igomba gukora iperereza”.

Umwarimu wigisha mudasobwa ndetse n’Umuyobozi w’ikigo cyakemanzwe na MINEDUC, bombi bemeye ko hari aho aya makosa yakozwe mu rwego rwo gusaba ababyeyi agahimbazamusyi.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi nawe avuga ko hari urujijo aterwa n’uko hari abana biga hamwe ariko bamwe bakaba abahanga bikabije kurusha abandi.

Yagize ati ”Turimo kubikorera inyigo kuko uhura n’umwana wiga mu wa mbere ushobora kugusomera igitabo akakirangiza, ukagira ngo bose ni ko bameze”.

Minisiteri y’uburezi ikomeza ivuga ko ibigo bizanasabwa gusobanura uburyo bikoresha amafaranga yunganira atangwa n’ababyeyi, kugira ngo abana bagaburirirwe ku ishuri ku manywa.

Hari aho amatsinda akora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi yasanze ibigo bigaburira abana bamwe abandi bikabaheza, bitewe n’uko ababyeyi babo badatanga umusanzu.

Src: KigaliToday


Comments

AL 14 June 2018

Mujye no mu mashuri yigenga, birababaje kubona umuntu ariha minerval ya 150000rwf ku kwezi, umwana akarya agahunga kadahiye buri munsi, akanywa amazi adatetse yo muri robinet. Numvise ngo mu mashuri yashinzwe n’abanyamahanga bo ngo basigaye bakubita abana bakabamenaho amazi. (muzagenzure ishuri riri i Kabuga ku muhanda ujya Rwamagana, rihenze cyane, ubanza ryitwa Sparrow), abana baho barahahamutse, kubera inkoni bakubitwa, kandi bakababuza kubivuga. Mureke dusenge ubugome bwageze ahantu hose! Minister Isaac dufashe dutabarire abana, twabonye uri umuntu ushyira mu gaciro.


isirikoreye 8 May 2018

Nibajye muli GSOB Indatwa ninkesha
Amafaranga ya buri gihembwe 5000 yogikombe ikiyiko nikanya!!!!
Amafaranga ya butigihembwe 6000 ngo yimodoka yikigo.....ni byinshi weee kandi nta reçu baguha ibaze!!! Ni mutabare weeee twaragowe kuba nawe abana 1200 bahiga!!!!