Print

Minnaert yatangaje ko Rwatubyaye ari mu bakinnyi bazabanza mu kibuga kuri Mukura VS

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2018 Yasuwe: 1972

Rwatubyaye yavunitse tariki 22 Werurwe 2017 mu mukino wa Shampiyona Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC mu Bugesera,kuva ubwo ntiyongeye kugaruka mu kibuga nubwo yashatse guhatiriza kenshi ngo agaruke imvune itarakira ubuyobozi bwa Rayon Sports bukamuhakanira,kugeza ubwo bwishyuye ibitaro by’umwami Faisal miliyoni 3 n’ibihumbi magana ane akabagwa.

Rwatubyaye yagarutse mu kibuga

Rwatubyaye yagarutse mu myitozo n’abakinnyi bakina mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports tariki 24 Mata 2018,umutoza Minnaert amusaba gukora cyane none yabonye ko yakize neza.

Kugaruka kwa Rwatubyaye Abdul ni amahirwe menshi kuri Rayon Sports kuko ifite imikino myinshi kandi ba myugariro bayo bamaze iminsi bari ku rwego rwo hasi by’umwihariko Manzi Thierry.

Rwatubyaye yavunitse amaze gukinira Rayon Sports imikino 4 gusa, atsindamo igitego kimwe,gusa kuri ubu yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Minnaert yemeje ko Rwatubyaye azabanza mu kibuga ku munsi w’ejo

Rayon Sports izakina na Mukura VS idafite abakinnyi barimo Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot bafite imvune,Nahimana Shasir we ararwaye , mu gihe Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel, umutoza Minnaert yavuze ko atazi amakuru yabo. Ndayishimiye Eric Bakame na Eric Rutanga ntabwo bameze neza ijana ku ijana ariko bajyanye n’ikipe.

Abakinnyi 20 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa Mukura VS:

Ndayisenga Kassim
Bikorimana Gerard
Mugabo Gabriel
Abdul Rwatubyaye
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Mugisha Francois Master
Mukunzi Yannick
Nyandwi Saddam
Yussuf Habimana
Djamal Mwiseneza
Eric Irambona
Jean D’Amour Mayor
Muhire Kevin
Ismaila Diarra
Mbondi Christ
Hussein Tchabalala
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Ndayishimiye Eric Bakame
Eric Rutanga