Print

Karongi: Abantu 18 bishwe n’ umusozi waridutse bashyinguwe Leta ifata mu mugongo abasigaye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 May 2018 Yasuwe: 6203

Umuhango wo gushyingura abahitanywe n’imvura witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Eduard, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Jeanne d’Arc de Bonheur, Guverineri Alphonse Munyantwari w’Iburengerazuba ndetse n’ abayobozi b’ingabo na Police.

Uretse iki kiza cyise abaturage bo mu tugari twa Rubazo, Bisesero na Gasata muri Rwankuba hari n’ ahandi imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere yishe abantu harimo mu murenge wa Mubuga muri Karongi haguye undi muntu ndetse no mu kagali ka Giti cy’Inyoni mu murenge wa Nyarugenge naho umukingo wagwiriye inzu y’umuryango w’abantu 8, abagera kuri 3 bagahita bitaba Imana.

Kuwa 07 Gicurasi Minisitiri DeBonheur (MIDIMAR) yasuye abaturage ba Ngororero bangirijwe n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi, imiryango 932 yahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze bifite agaciro ka miliyoni 41Frw.

Minisitiri w’IntebeDr Edouard Ngirente yasabye abitabiriye umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera, batuye ahantu habateza ibyago kuhimuka vuba na bwangu mu rwego rwo kwirinda amahano nk’ayabaye kuri bagenzi babo



Comments

twahirwaJ.d 8 May 2018

Birababaje nonese kohafi yahose Ibiza bihagera tuzatura he? Mukosore ntabwo ari akagali ka giti cyinyoni ahubwo in umudugudu akagali ka nyabugogo umurenge wa
kigali