Print

The Ben yakoze igitaramo cyaranzwe n’ imbyino z’ ingwatira ndetse n’imyambarire idasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 9 May 2018 Yasuwe: 1954


Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 6 Gicurasi 2018 , mu gihugu cya Uganda aho yari umuhanzi mukuru mu bitabiriye igitaramo.

Uyu musore wishimiwe na benshi yaje gusaba abitabiriye iki gitaramo guha icyubahiro nyakwigendera Radio Mowzey uherutse kwitaba Imana ari nabwo yahise aririmba imwe mu ndirimbo ze ,bituma abafana bishima kurushaho,cyane ko bafashwe n’amarangamutima cyane.

The Ben ukomeje kuzamura Ibendera ry’U Rwanda mu mahanga,akaba yari ari kumwe n’abandi bahanzi nka ,Heavy K akaba n’umu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Usibye uyu ariko hari na Fik Fameica umuraperi wo mu gihugu cya Uganda.aho abashyushya rugamba muriki gitaramo barimo aba Djs batandukanye nka Vj Spinny umunyarwanda umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda. Iki gitaramo kandi The Ben yacurangiwe n’ itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri ryagisha muzika ku nyundo.

REBA AMAFOTO: