Print

Umukobwa yahitanwe n’impanuka yakoze ari kwifata selfie atwaye imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2018 Yasuwe: 1439

Uyu mukobwa ukiri muto yanenzwe na benshi kubera kutita ku buzima bwe,agashaka kwifotora atwaye imodoka,byamurangaje bigatuma akora impanuka yahitanye ubuzima bwe.

Mills yakoze impanuka kubera gushaka kwifata selfie atwaye imodoka

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye n’uko uyu mukobwa Kailee Mills yari kumwe n’inshuti ze 3 bagiye mu munsi mukuru wa Halloween, gusa akaba yapfuye wenyine kuko atari yambaye umukandara w’imodoka yakuyemo ubwo yashakaga kwifata Selfie ukamubangamiraga.

Aba bagenzi be 3 bo barokotse ndetse nta kibazo gikomeye bagize,kuko ari udukomere duto bahuye natwo twahise twitabwaho n’abaganga.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bagiye mu bitangazamakuru bitandukanye bakangurira abantu kwambara imikandara y’imodoka zabo, kuko ibarinda impanuka ndetse bavuga ko baba bakiri kumwe n’umwana wabo iyo akora impanuka awambaye.