Print

Umugore w’imyaka 50 yahuye n’umuryango we nyuma yo gutandukana nawo afite imyaka 8

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2018 Yasuwe: 1656

Uyu Rosita yashimuswe n’umugore uzwi ku izina rya Kuring ubwo yari afite imyaka 8,ahita amujyana kumugurisha mu murwa mukuru wa Manila muri Philippines ku miryango yashakaga abana bo kurera.

Rosita yavuze ko uyu Kuring yamubwiye ko agomba kuguma mu mugi wa Manila agategereza mama we ko yazaza kumufata,abona umwaka ushize ataje byatumye amenya ko yashimuswe.

Mu myaka yamaze muri uyu muryango yagurishijwemo,Rosita yafashwe nabi,aratukwa cyane ndetse uyu muryango ukamuhohotera,byatumye ahungira ku mugore witwa Aling Saling wamufashije kubona undi muryango w’abahinzi wamwitayeho mu gihe cy’imyaka 3 akaza gutandukana nawo ubwo yasubiraga muri Manila.

Akigera mu mugi wa Manila yakoze akazi ko mu rugo ntibyamworohera kuko nyiri urugo yigeze gushaka kumufata ku ngufu byatumye yongera guhunga agasubira mu cyaro.

Rosita yashakanya n’umusore bahuye akiri muto witwa Rodrigo bahita batangira ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore.

Kugira ngo ahure n’umuryango we,Rosita yitabaje progaramu yitwa KMJS yo kuri internet imufasha guhura n’umuryango we nubwo yasanze ababyeyi be bombi barapfuye mu mwaka wa 2000 n’uwa 2009.