Print

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza yatutse yandagaza Abapasiteri ayoboye

Yanditwe na: Martin Munezero 9 May 2018 Yasuwe: 2414

Umuvugizi w’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste yiyamye abapasiteri bagize Komite ivuga ko ishinzwe kugarura isura nziza mu Itorero Inkuru Nziza bamushinja kubatererana mu kuvugurura insengero zafunzwe ababwira ko ntacyo bavuze imbere ye kuko nta muntu wabahaye inshingano zo kumugenzura.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda amatorero atandukanye arimo kuvugurura insengero zayo kugirango zibe zujije ibyo Leta isaba insengero kugirango zuzuze ibyangombwa, abapasiteri bo mu itorero Inkuru Nziza bo barashinjanya intege nke mu gukemura ikibazo cy’insengero zaryo zafunzwe.

Muri iri torero hari komite igizwe n’abapasiteri batandukanye bavuga ko ari komite ishinzwe kugarura isura nziza muri iri torero nyuma y’igihe kinini harimo akaduruvayo k’abapasiteri basaba umuvugizi w’iri torero kwegura nyuma yuko hakwirakwijwe videwo yamugaragaje yikinisha.

Pasiteri Bazatsinda Fred wungirije umuyobozi w’Intara ya Kigali

Umwe mubagize iyi komite yo kugarura isura nziza mu itorero inkuru nziza witwa Pasiteri Bazatsinda Fred akaba ari na we wungirije umuyobozi w’Intara ya Kigali mu Itorero Inkuru Nziza yatangarije ikinyamakuru IBYISHIMO ko umuvugizi w’iri torero yatereranye abapasiteri muri gahunda yo kuvugurura insengero zafunzwe kubera ko zitari zujuje ibyangombwa bizemerera gusengerwamo.

Pasiteri Fred yagize ati: “Umuvugizi ntacyo ashoboye ntan’icyo akora, ni na yo mpamvu insengero zafunzwe kugirango zifungurwe birakomeye, kuko n’imbaraga dukoresha ni izo twishakamo, ntabwunganizi, kubera umuyobozi wahagaritse abaterankunga bakabaye badufasha kuva mu kibazo, … Kandi ntabwo ari uko itorero ridafite umutungo ahubwo nuko ubuyobozi budakora inshingano zabwo”

Pasiteri Fred yatangaje ko kuri ubu abantu barimo gukora ibishoboka byose ngo insengero zuzuze ibisabwa ari abagize komite ishinzwe kugarura isura nziza mu itorero Inkuru Nziza bafatanyije n’abagize komite y’ubuyobozi bw’intara ya Kigali.

Pasiteri Bazatsinda Fred n’abandi bapasiteri bari muri Komite ishinzwe kugarura isura nziza mu itorero Inkuru Nziza.

Ibi byanatumye avuga ko ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rw’igihugu ntacyo bumaze ndetse bwari bukwiye kuva mu nshingano abazishoboye bakazikora.

Ati: “Abayobozi budakora turabasaba gukora icyo bakabaye bashinzwe gukora, ariko hamwe n’ubushobozi buke bagenda bagaragaza dukomeza kubereka yuko nk’abantu b’Imana bari bakwiriye kumenya ko rwose iyo myanya badashoboye bakwiriye kureka abayishoboye bakaba bayiyobora bagakora umurimo.”

Pasiteri Fred avuga ko umuvugizi hari abayobozi yashyize ku ruhande atagikorana na bo kandi na bo bari muri Biro nshingwabikora.

Ati: “Ubusanzwe Biro nshingwabikorwa yakabaye igizwe n’abantu batanu ariko usanga umuvugizi yigizayo babiri bagasigara bakora ari batatu, umuvugizi wa mbere wungirije n’umuvugizi wa kabiri wungirije babigizayo, umuvugizi mukuru, umubitsi n’umunyamabanga ni bo bakora bonyine, kubw’ibyo bakaba bafata n’ibyemezo bisa n’ibitumvikanyweho biteza ikibazo.”

Umuvugizi w’itorero ati: “Abo ni abaswa, ni ubusa, ni zero ni abantu bo mu muhanda”

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste yavuze ko abo bavuga ko bashinze Komite yo kugarura isura nziza mu itorero barimo kumushinja ko yabatereranye muri gahunda yo gutunganya insengero ari abaswa batazi ibyo barimo kuko nta rwego na rumwe rwabashyizeho.

Ati: “Abo ni abaswa bihorere ntabwo bazi ibyo barimo, ubundi se umuntu yishyiraho cyangwa ashyirwaho n’inama rusange? Ubabwire uti ni abaswa! ….Ntanubwo ngishaka kumva icyo bavuga, ntabwo bananteye ubwoba. Ese igihe basakurije bo bakoze iki? Si abapasitori bafite amatorero bayoboye? Narabihoreye bakomeza kuyobora amatorero sinabakuyeho, ariko baracyavuga ubusa, nonese ko bo badakora ahongaho bayoboye? Ni abaswa ntacyo bashoboye! Iriya komite kuri njyewe ntan’icyo ivuze!”

Yavuze ko arambiwe kumva abapasitori bahora bumvikana bamunenga kandi atari na bo bashinzwe kumubaza inshingano yatorewe ndetse ngo n’ibyo kuba yarahagaritse inkunga itorero ryabonaga na byo sib o bakwiye kubimubaza.

Ati:“Izo ndirimbo ndazirambiwe, ibyo ntakora ntabwo ari bo bashinzwe kubimbaza, uzababwire uti arabagaye mwebwe! Ntacyo mumaze muri Zero, ntacyo bambwiye rwose nta n’umpungenge banteye! Niba narahagaritse inkunga si bo babimbaza, abo babimbaza ubabwire ngo muri ubusa! Mfite komite ibimbaza, mfite inama rusange ibimbaza, abongabo ni ubusa ntacyo bavuze, ubabwire uti mwebwe muri ubusa! abo ni abantu bo mu muhanda batazi inshingano zabo birirwa basakuza.”

Abajijwe ku bijyanye n’icyo itorero ririmo gukora mu kuzuza ibisabwa ngo insengero zafunzwe zongere zifungurwe adusubiza agira ati: “Turagenda dushakisha uko tubonye ubushobozi tugakora ibikenewe twabona byuzuye tukabwira ubuyobozi bakaza kudusura hanyuma bakatwemerera cyangwa bakatubwira niba hari ibikibura.”

Nubwo avuga koi torero ririmo gukora ibishoboka, insengero nyinshi z’iri torero ziracyafunze harimo n’urwo ku cyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Pasiteri Ngaboyisonga yatubwiye ko nko mu nsengero 17 ziri mu Mujyi wa Kigali kuri ubu harimo gukora insengero esheshatu gusa izindi zose zikaba zigifunze.


Comments

bbc 10 May 2018

Bagiye bava mumatiku kwirirwa usebanya aba nabapasteur koko aba kristo baragowe ese ntakibazo caba kitagiye hanze