Print

Umusore yimanitse mu kagozi kubera igihombo yatewe no kwerekana filime z’agasobanuye [ AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 9 May 2018 Yasuwe: 5665

Umusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria yimanitse mu kagozi kubera igihombo gikomeye yatewe no kwerekana filime z’agasobanuye kubw’amahirwe abonwa n’ umunyonzi baramurokora.

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’ umusore utatangajwe amazina ye washatse kwiyahura kuri uyu wa kabiri Taliki ya 8 Gicurasi 2018 ,Mu masaha y’ umugoroba kubera igihombo cy’amafaranga yashoye mu kazi ko kwerekana filime bikarangira ahombye .

Uyu musore warabutswe n’umunyonzi utwara abagenzi ubwo yarimo ahanika umugozi mu giti iruhande rw’ inzira agiye kwiyahura niko guhita atabaza Police ituye aho hafi baza kureba uyu musore warumaze iminota micye yimanitse mu kagozi gusa atarashiramo umwuka.

Uyu musore amaze kuzanzamuka abashinzwe umutekano bamubajije impamvu yatumye aza kwiyahura yasubije ko yabitewe no guhangayika cyane kubera urusobe rw’ ibibazo ndetse n’amafaranga yatakaje mu myaka ibiri ishize aho yakoraga akazi ko kwerekana filime z’agasobanuye ahitwa Lokoja kuri ubu akaba ataragishoboye gukomeza kwihanganira ibi bibazo niko gushaka kwiyahura.