Print

Rayon Sports inganyije na Mukura VS biyishyira mu mazi abira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2018 Yasuwe: 1252

Mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’U Rwanda AZAM Rwanda Premier League,ikipe ya Rayon Sports inganyije na Mukura VS 0-0 mu mukino w’ishyiraniro wabereye I Huye.

Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikomeje gukora amakosa menshi,kuko mu mikino 5 iheruka gukina mu marushanwa yose, yatsinzemo umwe gusa indi yose irayinganya.

Mukura VS yari ku mbehe yayo,yarushije bigaragara Rayon Sports ndetse yakabaye yayitsinze kuko yarase ibitego byinshi cyane.

Nubwo yari yagaruye Myugariro Rwatubyaye,Rayon Sports iracyafite byinshi byo gukora mu busatirizi bwayo bwasubiye inyuma muri iyi minsi.

Ivan Minnaert yabanje ku ntebe y’abasimbura kabuhariwe Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,bibabaza benshi mu bakunzi ba Rayon Sports kuko niwe moteri yayo ndetse n’umwe mu bayifasha gutsinda ibitego.

Nyuma y’uyu mukino,benshi batangiye kuvuga ko Rayon Sports itangiye guharira igikombe abakeba cyane ko AS Kigali ya mbere ku rutonde iyirushaga amanota 6 mu gihe APR FC iyirusha5.

Byitezwe ko APR FC na AS Kigali zizongera ikinyuranyo kuri Rayon Sports,kuko zizakina ku munsi w’ejo.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:
Gicumbi FC 2-1 Bugesera FC
Mukura VS 0-0 Rayon Sports FC
Amagaju FC 2-1 Musanze Fc

Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo
Kirehe FC vs APR FC (Kirehe )
Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi)
Sunrise FC vsAS Kigali (Nyagatare)


Comments

kalisa 10 May 2018

Iki sikibazo wakibaza bafite imikino myishi ibategereje