Print

Dore amafoto agaragaza umukobwa bivugwa ko ahiga ba Nyampinga mu kuberwa n’ imyenda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 10 May 2018 Yasuwe: 5460

Mu Rwanda biragoye kuvuga ko hari uhiga abandi mu kuberwa bitewe n’imyambarire iba igezweho haba ku babagabo cyangwa igitsina Gore niyo mpamvu twifashishije urubuga rwa Instagram dusura amwe mu mafoto atandukanye y’abakobwa bitabiriye ikamba rya Nyampinga mu myaka yashyize aho twaje gusanga uwitwa Umutoni wase Flora ariwe uhiga abandi mu kuberwa n’ imyambaro yose

Impamvu nyamukuru ituma Flora avugwa ko ari mu kobwa wambara neza akaberwa nuko mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga udashobora gusanga yambaye imyenda isebetse , ikindi ni umukobwa utarigeze uvugwaho gushyira hanze amafoto amusebya ndetse ikirenze kuri ibyo ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda uberwa na buri mwambaro wese yifotorejemo bamwe bakavuga ko uyu mukobwa ari umusirimukazi.

Ikindi kigaragaza ko uyu mukobwa akunzwe kubera kwambara neza ari umubare w’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho kuri ubu amaze gukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 67 kuri instagram.

REBA AMAFOTO: