Print

Kigali: Umugore yasize umwana ku muhanda ahita yinjira muri ruhura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 May 2018 Yasuwe: 8125

Ababonye uyu mugore yinjira muri ruhura bahise babwira polisi ihita itangira gushaka uko ikura uwo mugore muri ruhura igikorwa cyo kumukuramo kikaba cyamaze amasaha hafi atanu.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu yatangarije Igihe ko uyu mugore bikekwako ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “ “Polisi ikimara kubimenya yihutiye gushakisha uwo muntu bareba niba hari ibibazo yari afite ariko ubu ngubu yamaze gukurwamo, nyuma yo kumukuramo hagiye gukurikiranwa ngo harebwe icyatumye yinjiramo.”

Polisi yahise itwara uwo mubyeyi kugira ngo isuzume impamvu yatumye yinjira muri iyo ruhurura.

Abantu basanzwe bata abana hakaba ubwo ababataye batabonetse.

Polisi y’ u Rwanda yifashishije imashi ishinga mu gufundura iyi ruhurura kugira uyu mugore akurwemo.