Print

Hateguwe inama y’igitaraganya yo kuzimya umuriro uri muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 2284

Nkuko twabibagejejeho mu gitondo,umutoza Ivan Minnaert yaraye afatanye mu mashati na Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports bapfuye ko yahagaritse imodoka yarimo abakinnyi I Muhanga akabagurira amata atabanje kumubwira,bagakizwa n’abandi bayobozi bari kumwe.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Rayon Sports,batangarije Umuryango ko kuba Prosper yaguriye abakinnyi amata atariyo mpamvu yatumye Minnaert amufata mu mashati,ahubwo uyu mutoza afite intimba ikomeye yatewe n’uko uyu muyobozi asigaye afite itsinda ry’abakinnyi akoresha kugira ngo rimwigumureho ndetse ryitsindishe kugira ngo yirukanwe bityo aya mata yayafashe nk’uburyo bwo kubiyegereza.

Mu minsi ishize Minnaert yatangarije abanyamakuru ko hari abayobozi ba hafi muri Rayon Sports basigaye begera abakinnyi bakabasaba kwitsindisha kugira ngo yirukanwe,bikaba ariyo mpamvu iyi kipe ifite umusaruro mubi muri iyi minsi aho mu mikino 7 imaze gutsindamo umukino 1 wonyine.

Benshi mu bafana ba Rayon Sports basigaye bashinja bamwe mu bakinnyi babo kutitanga ndetse bamwe basigaye batanga ibitego mu buryo bugaragarira buri wese.

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko Muhirwa Prosper yinjiriye bamwe mu bakinnyi bakuze mu ikipe ya Rayon Sports,abaha ruswa none ikipe ntigitsinda.
Ubwo Muhirwa yafatanaga mu mashati na Ivan Minnaert nimugoroba,yamubwiye ko niba amushaka.

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yabwiye IGIHE ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hateganyijwe inama yihutirwa yo kwiga ku bibazo byose biri muri iyi kipe bahereye ku makimbirane yabaye nijoro.

Yagize ati “Simvuga byinshi ubu, wenda uze kumbaza nimugoroba nyuma y’inama dufite. Kugura amata ni ikibazo? Kereka niba yaguzwe hari ikindi kibyihishe inyuma. Ngo hari abashaka kugambanira umutoza? Nonese ko yasinye amasezerano ejo bundi (y’umwaka n’igice), nibategereze turebe umusaruro we kuko nicyo twamusabye.”

Aka kagambane no kwitana ba mwana bitumye ikipe ya Rayon Sports igira umusaruro mubi cyane ushobora kuyikura ku gikombe cya shampiyona burundu dore ko AS Kigali ya mbere nitsinda uyu munsi irahita ziyirusha amanota 8.