Print

Romario yagiriye inama Gabriel Jesus yo gukora imibonano mpuzabitsina ihagije kugira ngo azitware neza mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 1101

Uyu munyabigwi w’umunya Brazil yabwiye uyu musore ukiri muto ko imibonano mpuzabitsina ifasha umukinnyi kwitwara neza ndetse agomba kuyikora cyane kugira ngo azabashe kwitwara neza mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.

Yagize ati “Icyo nabwira Jesus ni uko agomba gukora imibonano mpuzabitsina ihagije igihe ari mu kiruhuko ariko akita cyane ku mikinire ye mu kibuga.Ndabizi ko Jesus akunda akazi ke ndetse yiteguye gufasha Brazil.Agomba kwerekeza muri Brazil agatsinda ibitego byinshi.

Romario watsindiye Brazil ibitego 55 mu mikino 70 yayikiniye,yabwiye Gabriel Jesus ko amahirwe yo gutsinda igitego mu gikombe cy’isi azabona agomba kuyaha agaciro ndetse akayafata nk’aya nyuma abonye.

Romario w’imyaka 52 yatunguye benshi kubera iyi nama yagiriye Gabriel Jesus,kandi ari umusenateri muri Rio de Janeiro.