Print

Umwana yazutse nyuma y’aho ababyeyi be bari bamaze kwemera ko bamubaga ibice bye by’umubiri bakabiha abandi bana barwaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 2909

Uyu mwana wagize impanuka agakomereka ndetse n’ubwonko bwe bukangirika bikomeye,yatunguye abaganga ndetse n’ababyeyi be nyuma y’aho agaruye agatege kandi bose bari bazi ko yapfuye.

Ubwo ababyeyi ba Mckinley bari bamaze gusinya impapuro zemerera abaganga kumukuramo ibice bimwe by’umubiri kugira ngo babifashishe abandi bana barwaye,yagize gutya arazuka ndetse bimwe mu bice bye birakora,bituma benshi batangara cyane.

Uyu mwana yagize impanuka mu mezi 3 ashize, ubwo yari atwaye bya bimodoka biba bifite ikintu kibikurura,aza kubura feri byatumye yangirika cyane mu bwonko,ashyirwa muri koma aho abaganga baje kwerekwa n’ibyuma ko yapfuye akaza kongera kuzuka.

Mama w’uyu mwana yavuze ko yamaze iminota 13 yapfuye,arangije arazuka ndetse bimwe mu bice bye by’umubiri bitangira gukora,none kuri ubu arimo gukira neza