Print

Kacyiru:Imodoka ya Toyota irahiye irakongoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 4259

Nubwo abashinzwe kuzimya umuriro bitabajwe kugira ngo bayizimye,ntibyabakundiye kuko yakongotse yose umushoferi wayo n’abantu bari hafi bareba.

Iyi modoka yari imaze iminsi yarafashwe na polisi kubera ko yagonze umuntu,biba ngombwa ko nyirayo aza kuyibohoza nyuma yo kwishyura amande,none birangiye imutengushye irashya.Iyi modoka ihiye ubwo nyirayo yari ari kumwe n’umusaza wari uje kuyigura.

Ubwo aba bombi barimo bayisuzuma kugira ngo nyirayo ayigurishe uyu musaza,yahise icumba iraturika igeze mu marembo y’ibitaro bya Kacyiru hafi y’ibiro bikuru bya polisi,aba bombi barwana no kuyivamo,ku bw’amahirwe ntawe ihitanye.

Kizimyamwoto yahageze iyi modoka yamaze gukongoka yose uko yakabaye ntiyagira na kimwe iramura mu biyigize.