Print

Ringtone nyuma yo kwemera ishyo ry’ inka 48 kuri ubu yageneye Zari impano nshya ihenze

Yanditwe na: Muhire Jason 11 May 2018 Yasuwe: 2607

Ringtone Upoko ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya wiyemeza guha Zari Hassan urukundo. Zari yigeze kuvuga ko yifuza umugabo usenga ndetse unakunda gukorera Imana cyane, arebye ku murimo akora wo kuririmba indirimbo zibumbatiye ubutumwa bw’ijambo ry’Imana nti yazuyaza ko atabasha kumwegukana.

Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda.
Mu magambo yanditse kuri Instagram yavuze ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport nshya yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi.

Yagize ati ’Nshuti Zari, Ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza.’

Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero.

Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017.

Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe.