Umushabitsikazi ndetse akaba n’ umugore w’abana Zarinah Hassan ukunze kwiyita Zari The Boss Lady kuri uyu wa kane taliki ya 10 Gicurasi yageze muri Kenya mu gikorwa kiswe ‘Colour Purple Concert’ giteganyijwe kuzaba Taliki ya 12 Gicurasi 2018 .
Ubwo zari yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko aje muri Kenya mu bikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizaba ku cyumweru kigamije gukangurira abantu kwirinda indwara ya Kanseri kuri ubu yugarije abagore bo muri iki gihugu.