Print

Zari yasesekaye muri Kenya aho aje mu bikorwa byo gufasha abagore

Yanditwe na: Muhire Jason 11 May 2018 Yasuwe: 1685


Umushabitsikazi ndetse akaba n’ umugore w’abana Zarinah Hassan ukunze kwiyita Zari The Boss Lady kuri uyu wa kane taliki ya 10 Gicurasi yageze muri Kenya mu gikorwa kiswe ‘Colour Purple Concert’ giteganyijwe kuzaba Taliki ya 12 Gicurasi 2018 .

Ubwo zari yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko aje muri Kenya mu bikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizaba ku cyumweru kigamije gukangurira abantu kwirinda indwara ya Kanseri kuri ubu yugarije abagore bo muri iki gihugu.