Print

Masudi Juma na Haruna Niyonzima batwaye shampiyona mu mwaka wabo wa mbere muri Simba SC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2018 Yasuwe: 784

Nyuma yaho ikipe ya Yanga itsinzwe na Tanzania Prisons ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona,Simba SC yahise yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 19, ndetse aba bagabo bombi bazwi mu Rwanda bafatanya n’abafana kwishimira iki gikombe mu mwaka wabo wa mbere bageze muri iyi kipe.

Byari ibirori bikomeye ku bakunzi ba Simba SC izacakirana na Singida kuri iki cyumweru,izashyikirizwa shampiyona ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha, kuri Uwanja wa Taifa ubwo bazaba bakira ikipe ya Kagera Sugar.

Simba SC ihise ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CAF Champions League y’umwaka utaha,mu gihe Young A fricans yo itazitabira imikino nyafurika kuko itabashije kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’igihugu kigomba kuzegukanwa n’ikipe izatsinda hagati ya Singida na Mtibwa ku mukino wa nyuma,izacyegukana akaba ariyo izahagararira Tanzania muri CAF Confederations Cup.