Print

Minisitiri Gashumba yavuze uko abarimu bishe abanyeshuri b’ abatutsi batabishe ngo bapfe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 May 2018 Yasuwe: 2916

Dr Gashumba Diane yabivuze kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’ ubuzima n’ ibigo biyishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 24 abari abakozi ba Minisiteri y’ ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Dr Bizimana avuze uko Jenoside yagenze hari n’ ibindi byinshi atavuze. Yavuze nibuka ukuntu abaporofeseri bishe abantu batabishe ngo bapfe. Umuntu agakora ikizami bajya kumanika ugasanga bamuhaye 2/20 bakanamusobanurira impamvu yabonye amanota 2/20 bati ni ukubera ko uri umututsi”

Yakomeje agira ati “Undi bakamuhagurutsa bati muvuga ko twanga abatutsi ko abatutsi batajya batsinda, uyu kanaka ko yatsinze si umututsi? Ibi byose ni ukwica umuntu runono, buhorobuhoro. Uba wica umuntu iyo umubuza uburenganzira bwe.”.

Minisitiri Dr Gashumba yasabye Abanyarwanda gushyigikira ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bakaba abanyakuri nk’ uko Perezida Kagame atajya ahinduka haba mu mvugo ndetse no mu bikorwa byiza. Aha yakomozaga ku ijambo Perezida Kagame yabwiye abo bari kumwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ati “Uvuze ze ko abo urwanya ari ibisambo nawe ukaba umujura mwaba mutandukaniye he?”

Myopie sociale indi ntwaro zakoreshejwe mu gukandamiza abatutsi mu mashuri

Nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi bwakoresheje ikiswe myopie sociale mu gukandamiza abatutsi.

Dr Bimana yavuze ko mu 1973 mu mashuri yose yisumbuye no mu ishuri rikuru nderabarezi hashyizwemo ikiswe ‘Comite du salut publique’ komisite yo kurengera inyungu za rubanda nyamwinshi. Ngo abari muri iyi komite bose nibo bahawe misiyo yo gutoteza no kwirukana abatutsi mu mashuri.

Yagize ati “…bahawe misiyo yo kwirukana no gutoteza abatutsi, bavuga ko abatutsi babaye benshi mu mashuri ngo nibatabirukana bazagaruka babe aribo bafata ubutegetsi. Bashyira ho ingengabitekerezo ebyiri harimo icyo bise Myopie sociale. Myopie sociale kwari ukuvuga ngo abahutu barasinziriye kuko abatutsi bongeye kubabana benshi mu mashuri, niba batabirukanye abatutsi bazabigaranzura”

Ngo iyo myopie sociale yakoreshejwe mu gukangurira abanyeshuri b’ abahutu kwirukana bagenzi babo no kubamenesha.

Bashyizeho operation bise déguerpissement (kwirukana) , iyo myopie sociale na déguerpissement nibyo abo banyeshuri bakoresheje mu kwirukana no kwica abanyeshuri b’ abatutsi.

Dr Bizimana ati “Ese muragira ngo umuntu wari umeze atya muri Kaminuza niba arangije akayobora Ministeri nka Bizimungu muragira ngo yakora iki kindi kitari icyo yakoze”?