Print

Umukobwa yafotowe arimo kwihindura inzoka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 May 2018 Yasuwe: 10143

Uyu mukobwa witwa Aminata mu kanya nk’ ako guhumbya yaryamye mu byatsi babona atangiye guhinduka inzoka. Abavandimwe be baratunguwe batangira kuvuza induru. Uwo mukobwa yarabumvishe ahita arekereho guhinduka arongera asubira kuba umuntu usanzwe.

Uyu mukobwa yegereye abaturage abasaba imbabazi avuga ko uko guhinduka abiterwa n’ uko ise yamutanze ikuzimu ngo abone ubutunzi. Ise yitwa Ouattra.

Byari bisanzwe bihwihwiswa ko se w’ uyu mukobwa atunze ikiyoka. Iyi nzoka yitwa Boa abaturage bavuga ko iba mu mazi hafi y’ aho batuye ngo bajya bayibona iyo bagiye kuvoma ndetse ngo bagasanga amazi iyo nzoka yayahindanyije.

Abaturage baturiye Dad Ouatara ’s apartments, amacumbi ya se wa Aminata babonye yihindura inzoka bavuga ko ayo macumbi abamo imyuka mibi.

Abari bayarimo ubwo iyi nkuru y’ uko umukobwa wa nyir’ ayo macumbi yagaragaye arimo kwihindura inzoka bahise bayamo igitaraganya kubera ubwoba.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ itangazamakuru bavuze ko uyu mukobwa Aminata ¾ by’ umubiri we ari inzoka naho ¼ cy’ umubiri we akaba ari umuntu.

Src: Africa24.