Print

Mukansanga wari Visi Meya wa Nyabihu akimara kwegura yahise atabwa muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 May 2018 Yasuwe: 9710

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018 nibwo Uwanzwenuwe Theoneste wari Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu na Mukansanga Clarisse wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage bandikiye njyanama y’ akarere bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Tariki 12 Mata 2018 Mukansanga yashyizwe mu majwi ashinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyabihu, ndetse ngo yaranavuze ngo buji bazihe abafite ababo bibuka.

Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu, GASARABWE Jean Damascène yatangarije UMURYANGO ko saa mbili za mugitondo aribwo yakiriye amabaruwa y’ ubwegure bw’ aba bayobozi.

Nyuma y’ amasaha make Mukansanga yahise atabwa muri yombi nk’ uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabitangarije Igihe.

Yagize ati “Hari dosiye yari yarakozwe. Ngira ngo mwakurikiye amakuru yavugaga ko yakoze ibyaha bigendanye no gupfobya Jenoside, ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano nayo. Dosiye yarakozwe , uyu munsi yafashwe arafungwa azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere."

Mu kiganiro Mukansanga aheruka kugirana n’ itangazamakuru yahakanye ibyo kuba yaravuze ko buji bazihe abafite ababo bibuka.

Ati “Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”