Print

Umukwe n’ umugeni batwawe kuri moto batanze isomo rikomeye [ AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 12 May 2018 Yasuwe: 2317


Mu karere ka Delta mu gihugu cya Nigeria habereye ubukwe bw’ agatangaza bukomeje kuvugisha abantu benshi aho umusore ndetse n’ umukobwa batwawe kuri moto ifite amapine atatu mu rwego rwo kugabanya amafaranga atangwa hakodeshwa imodoka zitwara abageni .

Ibirori byabaye mu cyumweru gishize ubwo ku mbuga za interinete zitandukanye hakwirakwizwaga amafoto atandukanye agaragaza aba bombi bicaye kuri moto igezweho itwara abagenzi mu gihe abatumiwe mu bukwe bagendaga n’amaguru babakikije impande zose bagenda babaririmbira.

Mu butumwa uyu musore yatanze yavuze ko yirinze gusesagura atanga amafaranga yo gukodesha imodoka zihenze kuko ayo mafaranga yagatanze yagura ibindi bikoresho nkenerwa mu rugo ndetse aboneraho no kugira inama abandi basore bateganya gukora ubukwe ko ubukwe atari ibishashagirana nka zahabu ahubwo ari umuhango wo gukora ibisabwa n’amategeko ndetse no kwerekana ko uteye indi ntambwe.

REBA AMAFOTO: