Print

Pasiteri bamuzaniye umwana w’ imyaka 7 ngo amusengere aramusambanya

Yanditwe na: Muhire Jason 12 May 2018 Yasuwe: 2121

Mr Mahammad Mustafa, umuvugizi wa polisi mu gace ka Azube, yemeje ayo makuru y’ifatwa ry’uyu Alfred Omereh ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko mu gihe we yavugaga ko agiye kumusengera.

Uyu mwana ufite ababyeyi basengera mu rusengero ruhagarariwe na Alfred Omereh, yinjijwe mu biro bya pasiteri ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, pasiteri amubwira ko agiye kumusengera ahita amusambanyiriza muri ibyo biro ku gahato.

Ubwo uyu mwana yageraga mu rugo iwabo byamwanze mu nda, ni ko guhita abiganiriza ababyeyi be, maze bakubitwa n’inkuba bahita bihutira kubigeza kuri polisi niko guhita bata muri yombi uyu mupasiteri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ubwo Robert Kelechi papa wa Jane wasambanyirijwe umwana na Pasiteri agiye kumusengera, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuzeko yasize umwana we ku rusengero maze akigira mu mirimo ye nk’ibisanzwe ariko aza gutungurwa n’amarira y’umukobwa we mu ijoro ryo ku wa Kabiri ari nabwo bahise bamubaza ibyamubayeho arabasobanurira bahita bifashisha inzego z’ umutekano kugirango uwo mu Pasiteri akanirwe urumukwiye.