Print

2 Chain yahaye isezerano ry’ ubukwe umukunzi we [ AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 12 May 2018 Yasuwe: 1635

Umuraperi ukomeye muri Amerika Tauheed Epps uzwi nka 2 Chainz ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu injyana ya Hip Hop ku isi , aho mu cyumweru gishize mu gitaramo cya Met Gala yateye ivi yambika umukunzi Kesha Ward impeta amusaba ko yamubera umugore byemewe n’amategeko .

Mu mafoto yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga Kesha yagaragaye yuzuye ibyishimo ndetse ubona ko akanyamuneza ari kose niko guhita amubwira ko amwemereye.

Twakwibutsa ko Kesha Ward kuri ubu yabyaranye abana batatu na 2 Chainz aho ubusanzwe yabanaga n’ uyu muhanzi mu buryo butemewe n’amategeko .