Print

Didier Gomes arashaka kugura bamwe mu bakinnyi beza Rayon Sports ifite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2018 Yasuwe: 4416

Didier Gomez utoza ikipe ya Ethiopian Coffee iri mu zikomeye muri Ethiopia yatangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko ataje mu Rwanda gushaka akazi ko gutoza Rayon Sports nkuko bimaze iminsi bivugwa,ahubwo yazanwe no kwishakira abakinnyi bo kuzamufasha muri shampiyona itaha.

Gomes arashaka gusahura Rayon Sports

Yagize ati “Naje i Kigali kureba uriya mukino wa Rayon Sports na Gor Mahia ikipe yanjye ibizi, hanarimo kureba ko twabona abakinnyi beza twakoresha umwaka utaha, kuko hari gahunda yo kubaka ikipe ikomeye."

Gomes yavuze ko atakora ikosa ryo kwirukanisha umutoza kugira ngo abone akazi,nkuko bimaze iminsi bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka kwirukana Minnaert bukazana Gomes.

Yagize ati “Ni amakuru adafite shinge na rugero, adakwiriye kuvugwa kuri njye no ku ikipe yanjye yo muri iki gihe, ndetse n’ikipe imba ku mutima ya Rayon Sports.Iki si igihe cy’uko abantu bahimba ibihuha nk’ibyo,bene aya makuru nta n’umwe afasha mu gihe nk’iki, buri muntu wese amenye ko atari uko nteye, ntajya mfata akazi ahantu hakiri umutoza, ngo mbe namuca inyuma njye gushaka imirimo mu ikipe."

umwaka utaha Rayon Sports ishobora kubura bamwe mu bakinnyi bayo

Biravugwa ko Didier Gomes hari abakinnyi yashimye muri Rayon Sports na Gor Mahia ndetse mu minsi iri imbere azagaruka kumvikana nayo akabagura.

Didier Gomez yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2012, ayifasha ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona ya 2013 nyuma y’imyaka 9 yari imaze itagitwara,yayivuyemo mu mwaka wa 2014 kubera amikoro ajya mu gihugu cya Cameroon aho yafashije ikipe ya Coton Sport gutwara shampiyona n’igikombe cy’igihugu,aza kuhava ajya gutoza muri Algeria, aho yavuye ajya muri iyi kipe yo muri Ethiopia muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/18.