Print

Umugabo yataye umugore n’abana ajya kwibera mu giti cy’imyembe yamazemo imyaka 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2018 Yasuwe: 3106

Ubuyobozi bw’agace uyu mugabo atuyemo bwamaze iminsi bushaka uburyo bwamukura muri iki giti akagaruka mu rugo kwita ku muryango we,gusa batinya ko ashobora kubica cyane ko batekerezaga ko afite inkota ndende,ku buryo amanutse ashobora kuyibatera.

Mama wa Gilbert yatekereje ko yarwaye mu mutwe cyangwa se yagize ikibazo cy’ihungabana kubera ko yakubiswe imbunda mu mutwe n’abagizi ba nabi mu mwaka wa 2014, bigatuma ajya gutura muri iki giti mu rwego rwo kwihisha.

Buri munsi mama we yamushyiraga ibyokurya ndetse uyu mugabo yashatse umugozi yashyiragaho ibiryo kugira ngo bimugereho atabanje kumanuka hasi.

Uyu mugabo ufite abana 2 n’abavandimwe 7, yabakuye umutima ndetse bahoraga bahangayikishijwe n’uko incubi y’umuyaga ishobora gutera mu gace,iki giti kikavunika akitura ahasi agapfa.

Ubwo Gilbert yakurwaga muri iki giti n’abatabazi nyuma y’imyaka 3,benshi bamuhaye urw’amenyo ndetse bahakana ko atamaze mu giti cy’imyembe imyaka 3 ari hejuru,bavuga ko yacungaga mu gihe nta muntu uri kumureba akamanuka hasi.



Comments

Cécile 13 May 2018

Nonese iki giti cyiri ku ifoto ni icy’imyembe?