Print

Meddy yaciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi nyarwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 12 May 2018 Yasuwe: 8840

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki kuri ubu yongeye guca agahigo ko guserukira abandi mu kugira indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi mu gihe cy’amezi umunani gusa.

Indirimbo Slowly ya Meddy yashyize kuri youtube Taliki ya 23 Kanama 2017 aho kuri ubu imazeho igihe kingana n’amezi 8 gusa ikaba imaze kuebwa n’abantu barenga miriyoni 3 .

Aya mateka ubundi yaherukaga gukorwa na Ambassadors Of Christ mu ndirimbo yabo bise ‘Nemekupata’ aho taliki ya 4 Werurwe 2017 iyi ndirimbo yarimaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni 2 aho magingo aya yarebwe n’abantu bangana na miriyoni 5 zirenga.

Igishyingirwaho bavuga Meddy aciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi mu Rwanda nuko mu gihe kingana n’amezi umunani iyi ndirimbo imaze hanze yarebwe n’abarenga miriyoni 3 amateka atarakorwa ntundi muhanzi nyarwanda.

Kuva urubuga rwa You Tube rwashingwa mu mwaka wa 2005 kugeza ubu, rubarizwaho abantu bagera kuri 1,300,000,000. Mu gihe uru rubuga rusurwa n’abantu barenga million 30 buri munsi aho magingo aya abashinzwe youtube barimo Steve Chen ndetse na Chad Hurley, Jawed bashyizeho uburyo umuntu wese urukoresha yahembwa kubera ibyo ashyiraho aho bisaba kubanza gusaba imikoranire hagati yawe nabo mu gihe bakwemereye ushobora gutangira gushyiraho ibintu bitandukanye kandi bikunzwe n’abantu benshi ugahabwa amafaranga buri kwezi.