Print

Mu mafoto reba abakobwa 10 b’uburanga batuye mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 12 May 2018 Yasuwe: 12873

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umwihariko mu bintu bitandukanye harimo imiterere y’ikirere, ubukungu n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mugerarugendo batagira ingano, gusa iyo bigeze ku bwiza bw’Abanyarwandakazi benshi barukurira ingofero.

Mu Rwanda habarurwa benshi mu bakobwa b’ibyamamare haba muri Sinema, imideli, umuziki n’ibindi. Hari abamaze kumenyekana no kubaka izina mu buryo bukomeye atari uko bakora ubuhanzi, ahubwo babifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga ziganjemo Instagram na Snapchat aho basangiza ibihumbi bibakurikira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abakobwa bari kuri uru rutonde, bamaze kwamamara mu gihugu ndetse bamwe muri bo batangiye gusarura amafaranga binyuze kuri izi mbuga bijyanye n’umubare w’ababakurikira.

Umuntu ukurikirana aba bakobwa umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima babayeho biturutse ku mafoto n’amashusho basakaza kuri Instagram na Snapchat berekana uko babyutse, uko bafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo bahisemo kwambara uwo munsi, gahunda yabo y’umunsi kugeza bahengetse umusaya.

Aba bakobwa hafi ya bose, bakurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abantu ahanini mu bituma bakurikirwa cyane ku isonga haza ubwiza bwabo n’umwihariko w’amafoto basakaza. Ubuzima aba bakobwa babayemo bujya gusa neza n’ubw’ibyamamare by’i Hollywood aho usanga inkumi yaramamaye biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa ndetse benshi bikababashisha kwitunga no kwigwizaho imitungo.

Ubwiza bw’aba bakobwa ntibushidikanywaho cyo kimwe n’ubw’abandi Banyarwandakazi bose, n’ikimenyimenyi benshi mu byamamare byasuye u Rwanda mu myaka itandukanye mu magambo bavugaga mbere yo gusubira iwabo bahamyaga ko banyuzwe n’ubwiza bw’abakobwa bo muri iki gihugu.

10.Ndoli Nickita

9.Joxy Paker

8.Bashabe Kate

7.Isimbi Amanda

6.Momo

5.Mukasine Asinah

4.Aline The Boss Chick

3.Sandra Teta

2.Uwase Vanessa

1.Shadia "ShaddyBoo"


Comments

13 May 2018

Ibyo uvuze ntubizi abo Bose uvuze namasabune hari abana wee


Alidah 13 May 2018

Duda rwose uvuze ukuri,ibi ni ibyomanzi si abakobwa


13 May 2018

Yewe mwibeshye peee kd cyanee


Duda 12 May 2018

ariko mwarebye mubona abo aribo bakobwa bambere beza mu Rwanda. cg mwashatse kuvuga indaya zambere mu Rwanda?