Print

Abafana bakubise umupolisi nyuma y’umukino wahuje Musanze na Etincelles

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2018 Yasuwe: 3770

Musanze FC yari yakiriye umukino, yabonye igitego ku munota wa 89 cyatsinzwe na Mudeyi Suleyman,gihita cyishyurwa na Mugenzi Cedrick kuri coup-franc ,bituma abafana b’amakipe yombi bazabiranywa n’uburakari bararwana.

Aba bafana bari bariye karungu badukiriye umupolisi wari uje guhosha imvururu bamukubitisha agati kaba kari ahatererwa koluneri,byatunye abapolisi bagenzi be baza kumutabara bakubita abafana ndembo,barabatatanya barahunga, bata muri yombi abagera kuri 3 batangije izi mvururu, ndetse baraye kuri statio ya polisi ya Muhoza.

Nyuma y’umukino,abafana b’amakipe yombi biroshye mu kibuga batangira kujya impaka ku buryo ibitego byinjijwe ndetse buri umwe yigamba ku wundi ko amwibye birangira batanye mu mitwe.

Musanze FC yahise igira amanota 24 ku mwanya wa 10 mu gihe Etincelles yagize amanota 31 biyishyira ku mwanya wa gatanu.